Itsinda rigizwe n'abakobwa b'impanga, Ndayishimiye Angel na Bamureke Pamella, bakora umuziki w'injyana ya gakondo ryatangaje ko ryanyuzwe no gutaramira mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu.
Aba bakobwa bamaze iminsi mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi byabanjirijwe n’urugendo shuri bagomba kuhagirira n’ibitaramo. Batangiriye urugendo rwabo mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi, bakomereza mu Bufaransa, aho bataramiye Abanyarwanda bahatuye.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Pamella yavuze ko bishimiye gutaramira Abanyarwanda n’abandi batuye mu Bufaransa mu kwizihiza Umunsi w’Intwari.
Ati: “Mu Bufaransa byagenze neza, kuko twaririmbye ku munsi w’Intwari z’Igihugu, mu birori byabereye mu Mujyi wa Strasbourg. Byabaye byiza cyane abantu barishimye cyane.”
Akomeza agira ati “Urabizi ko twari tumaze iminsi mu Mujyi wa Brussels mu gutembera, rero twakomeje urugendo rw’ibitaramo n’ibindi bikorwa.”
Mu ijambo rye, Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura yashimye ubwitange bw’intwari z’u Rwanda, asaba buri munyarwanda kugira uruhare mu kurinda ibimaze kugerwaho, kugirango amahoro n’ubumwe bikomeze gusigasirwa.
Pamella yavuze ko nyuma yo gutaramira mu Bufaransa, bagiye gukomereza urugendo rwabo mu Budage, aho batumiye gutaramira abanyarwanda bahatuye. Ati “Tugiye kuva mu Bufaransa dukomereza mu Budage, kuko naho tuhafite igitaramo gikomeye.”
Mu bihe bitandukanye, aba bakobwa bagiye bajya mu bihugu binyuranye byo ku Mugabane w’u Burayi binyuze ku butumire bw’abantu bagiye bahabwa.
Ange na Pamella ni itsinda rigizwe n'abakobwa b'impanga, Ndayishimiye Angel na Bamureke Pamella, bakora umuziki w'injyana ya gakondo. Batangiye urugendo rwabo rw'umuziki bakiri bato, baririmba mu itorero ry'umuco ry'ikigo bigagaho.
Mu bikorwa byabo, basohoye indirimbo zitandukanye zirimo "Rusengo", "Gwera", ndetse na "Impundu zanjye" bakoranye n'umunyabigwi mu muziki gakondo, Cécile Kayirebwa.
Ange na Pamella bagaragaje ko bifuza ko injyana ya gakondo igaragara cyane mu muziki nyarwanda, kandi bashimira abahanzi b'abanyabigwi babaharuriye inzira, barimo Masamba Intore, Cécile Kayirebwa, na Muyango Jean Marie.
Mu rwego rwo gusakaza umuziki gakondo, bitabiriye ibitaramo bitandukanye, harimo iserukiramuco "Hamwe Festival" aho basusurukije abitabiriye umuhango wo gutangiza iri serukiramuco.
Ibikorwa byabo bigamije guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu muziki gakondo, kandi bakomeje kwagura umuziki wabo no kuwumenyekanisha mu Rwanda no mu mahanga.
Ange
na Pamella batangaje ko bishimiye gutaramira Abanyarwanda n’abandi ku wa
Gatandatu tariki 1 Gashyantare 2025 mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu
Ambasaderi
w'u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura ari kumwe na Ange na Pamella
nyuma yo gutaramira Abanyarwanda mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu
Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura yasabye Abanyarwanda kurinda ibimaze kugerwaho mu rwego rwo gusigasira umurage w’ubutwari
Ange na Pamella ubwo bari imbere y’Abanyarwanda baririmba zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu
Ange
na Pamella batangaje ko nyuma yo gutaramira mu Bufaransa bagiye gukomeza
urugendo rw’ibitaramo mu gihugu cy’u Budage
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GWERA’ YA ANGE NA PAMELLA
TANGA IGITECYEREZO